Article Release Date: 04/19/2013

Share this:

Uruganda rutunganya imigina y’ibihumyo rwo mu karere ka Gicumbi rwafashije abaturage kwizigamira amafaranga baguraga inyama kuko ubu basigaye birira ibihumyo bya make aho kujya guhaha inyama z’amafaranga menshi.

Bamwe muri abo baturage kuri uyu wa 17/4/2013 batangaje ko urwo ruganda rwabafashije kujya babasha kugura ibihumyo by’amafaranga make ugereranyije n’ayo baguraga inyama z’amatungo.

Nkusi Alphred atangaza ko kuva aho urwo ruganda ruziye muri ako karere usanga ahantu hose haboneka ibihumyo byo kugura haba mu maduka cyangwa mu isoko ndetse hari n’ababirangura bakagenda bashaka abakiriya mu mujyi no mu nkengero zawo.

Ikindi kandi uru ruganda rwatumye benshi bitabira ubuhinzi bw’ibihumyo kuko rugurisha imigina abaturage nabo bakajya kubyihingira nk’uko Uzarama immacule abitangaza.

Kubaturage rero bavuga ko rwabafashije kuzigama ngo ni uko ikiro cy’ibihumyo bakigura amafaranga 1000frw kandi inyama zigera ku mafaranga 1500frw.

Uru ruganda kandi ntiruhenda iyo migina kuko buri muntu wese ahabwa umugina hakurikijwe ubushobozi bw’amafaranga afite.

 

Umwayi uri mw’ipamba ni uku uba umeze

Umwe mubatekinisiye bakora muri urwo ruganda Mukeshimana Aliane atangaza ko uburyo batunganya iyo migina bagenda babisobanurira abaturage baje kuhagura imigina ngo bahinge ibihumyo

Mu rwego rwo gukora imigina izatanga ibihumyo nk’uko akomeza abisobanura avuga ko bakoresha ipamba cyangwa se ibitiritiri by’ibigori bakabisya.

Iryo pamba cyangwa ibitiritiri bafite uburyo babikoresha mu gutunganya iyo migina y’ibyo bihumyo.

 

Umuntu ashobora guhinga ibihumyo no muri Etageri bikereramo

Ipamba rikomoka mu gihugu cya Uganda cyangwa se i Burundi aho barifata barimaza umunsi mu mazi meza hanyuma bagapakira ipamba mu mashashe nyuma bagacanira umunsi wose ku buryo bigera kugipimo cya degere 91 (degree) byamara guhora bagashyiramo imirama y’ibihumyo muri rya pamba no muri bya bitiritiri baseye bikamara ibyumweru bitatu hanyuma bikaba umugina, nyuma bikabona kugurishwa ku bifuza kubitera.

Abaza kugura imigina y’ibihumyo bakaba babaha amahugurwa (training) ndetse bakabakurikirana kugirango bazabafashe imigina baguze izabashe kubagirira akamaro.

 

Mukeshimana Aliane yerekana uburyo umwayi ukurira muri rya pamba

Kugirango rero umuturage ashobore gukora umugina ndetse no gutangira gusarura ku mugina umwe bikaba bifata iminsi 35-40 umugina umwe ukaba ushobora kuvaho ibiro bigera muri 5.

Umugina umwe ukaba ushobora kuwusarura ho ibyumweru 12 ubwo ni ukuvuga amezi 3 nyuma y’aya mezi ngo biba byiza nyuma umuntu ahinduye ubutaka umuntu agashyiramo undi mugina mushyashya.

 

Abantu bakunze gusurauru ruganda bareba imigina y’ibihumyo uko ikorwa

Ikibazo gikunze kugaragara mu buhinzi bw’iki gihingwa akaba ari ikibazo cy’imiswa ishobora kwangiza umugina mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo umuntu ashobora gushyira umugina muri etagere cyangwa se ukaba ushobora gukora etagere iri hejuru ugashyiramo ubutaka.

Uru ruganda rukaba rukorana n’andi makoperative yo mu karere ndetse bakaba babagurira n’umusaruro bakuyemo

Share this: